
-
Recent Posts
Our Address
See Far Housing Limited
KK 40, Rebero Village
Kabeza Cell, Kicukiro District
Tel.: +250-788-517-095
info@seefarhousing.com
See Far Housing:Mu migambi yo kongera amacumbi mu gihugu – Bright Africa
Umushinga wa See Far Housing, uri mu murenge wa Kanombe mu Kagari ka Kabeza mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, hakaba hateganijwe kubakwa amazu 560. Ikiciro cya mbere kirimo gusozwa kigizwe n’ amazu 52 .
Umuyobozi w’umushinga See Far Housing, Erick Salongo Kalisa mu kiganiro kirambuye na brighafrica.rw, yavuze ko igitekerezo cyo kubaka amacumbi afite aho ahuriye n’Agahozo Shalom Youth Village ari mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yavuze ko mu biganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere myiza RGB, Urwego rw’rw’Igihugu rw’Imyubakire Rwanda Housing, Urwego rw’Igihugu rw’iterabere RDB ndetse n’Umujyi wa Kigali, batekereje itangizwa ry’uyu mushinga, bagaragaza iby’ingenzi bikenewe mu gihugu bijyanye n’amazu ari ku rwego rugezweho kandi ahendutse (Affordable houses).
Bwana Salongo asanga uwo mushinga ni ubwo wakwinjiza inyungu ariko ukagira ingaruka mu rwego rwo gukemeura ikibazo kiri mu gihugu ahanini ijyanye n’amacumbi dore ko kitarakemuka.
Umuyobozi w’umushinga Salongo yatangaje ko hateganijwe kubakwa amazu 560. Ikiciro cya mbere kirimo gusozwa kigizwe n’amazu 52 . Ifite ibyiciro bitandukanye harimo inzu y’icyumba kimwe na salon, ibyumba 2, bitatu n’ibyumba bine. Umushinga wose ukazatwara akayabo k’amafaranga Miliyari 30 z’u Rwanda.
Buri wese ngo arisanga bitewe n’ikiciro yifuza. Yongeyeho ko kugeza ubu hari 50 % y’abamaze kugura appartements (amazu) bazaturamo yubutswe mu magorofa.
Mu gishushanyo mbonera cy’uyu mushinga hakaba hateganijwe kuzubaka ibibuga by’imyidagaduro, harimo I cy’umupira w’amaguru icy’umupira w’amaboko Volley ball, ikibuga cya Basket ball , ibibuga bya tennis, amaduka manini n’ibindi…
Salongo yavuze ko nibasoza iki gikorwa mu mujyi wa Kigali bafite gahunda yo kuzakomereza mu yindi mijyi harimo Rusizi, Muhanga, Rubavu n’ahandi..
Emiliana Wilbrod Muchu ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa mu mushinga wa Sifa Far Housing, mu kiganiro yagiranye na brightafrica yavuze ko ibyangombwa byo gutangiza umushinga byabonetse mu Mu Gushyingo 2019. Bahise batangira ubwubatsi ariko ngo bwaje gukorwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19 cyugarije isi.
Ibi byabangamiye ibikorwa kuburyo bakoreshaga abantu bake, ngo bifuzaga kuba basoza icyiciro cya mbere mu mwaka ushize wa 2020 bitewe n’umubare w’abantu 30 % ugomba kubahirizwa . Ni muri urwo rwego Icyiciro cya mbere giteganywa kuzasozwa mu kwezi kwa Mata 2022.
Emiliana Wilbrod asanga abazagura amazu muri uyu mushinga bafite inyungu, bakikijwe n’ibikorwa by’ingenzi haba abifuza kujya mu myidagaduro muri Kigali Arena, kuri Stade Amahoro , muri mujyi wa Kigali ndetse no ku kibuga mpuzamahanga bakoresha iminota mike kugirango bagere kubyo bifuza.
Umuyobozi wa See Far Housing Erick Salongo, yifuje ko abashoboye kubasura bajyayo bakihera ijisho , umuntu akagura inzu iri ku rwego rwiza, rwemewe.
See Far Housing Limited
KK 40, Rebero Village
Kabeza Cell, Kicukiro District
Tel.: +250-788-517-095
info@seefarhousing.com
See Far Housing Limited
KK 40, Rebero Village
Kabeza Cell, Kicukiro District
Tel.: +250-788-517-095
info@seefarhousing.com
1 Comment
http://slkjfdf.net/ – Ocogete Ocotiyagw dtt.kypt.seefarhousing.com.nke.wd http://slkjfdf.net/